Epimaque Munyeragwe
Posted by conwaypg | 9 Jan, 2008
Epimaque afite imyaka mirongo ine n’itanu kandi agaragara ko agikomeye, yaduhaye ubuhamya na we ku bijyanye n’ibyo yakoze mu gihe cya jenoside. Uku ni ko yabivuze.
Mu 1990 nabonaga ibintu birushaho guhinduka cyane cyane kuri jye n’umugore wanjye kuko yari umututsikazi. Icyo gihe interahamwe zakomezaga kuza mu rugo iwanjye zishaka kwica umugore wanjye. Nazihaye amafaranga kugira ngo zimureke ariko nyuma haje kuza izindi ku nshuro ya kabiri na zo nazihaye andi ziragenda. Ibyo nabigendeyeho ariko ntibyatinze, baje kumenya ko umugore wanjye ari umututsikazi
Ubwo nyine batangira kuvuga ko nkorana na FPR kubera umugore wanjye ariko siko byari bimeze sinakoranaga na bo, ahubwo abavandimwe b’umugore wanjye ni bo bazaga iwanjye gufata ibiribwa nijoro. Nahishe abantu mu nzu, mbonye ko interahamwe ziza kabiri ku munsi, ndabimura kubera ko icyo gihe nari naratangiye kubaka umusarani niho nahishe abantu barindwi.
Umugore wanjye yonsaga umwana w’amezi abiri, naramusigaranye nkajya mbwira interahamwe ko umugore wanjye yapfuye. Ibyo byaramfashije igihe gito ariko noneho interahamwe zitangira kubaza igituma nteka ibyo kurya byinshi, cyane ko najyaga mbiteka nijoro ariko nababwiye ko ku manywa tutatekaga kubera ko twabaga twihishe.
Data yaje kumbwira ngo nshakishe ubundi buryo bwo guhisha abantu bari mu musarani. Nibwo nahisemo kubwira abana banjye kujya bituma hejuru no ku ruhande rw’umusarani kugira ngo batazirirwa bacyeka ko harimo abantu kubera umunuko.
Kwica abantu muri kiliziya byari byaratangiye. Hari umusirikare wari umuhutu yambwiye ko atashoboraga kwica umukobwa w’umututsikazi witwaga Mukantabana, byarantunguye kubona umusirikare yaranze kwica uwo mukobwa akamugirira imbabazi. Namuhaye igare ngo amuhungishe, ibyaje kumbabaza cyane ni uko batageze kure, bahuye n’interahamwe zaramumwambuye ziramwica, uwo musirikare we baramuhambiriye na we bashakaga kumwica ariko Imana ye haje uwari ubakuriye arababuza ntibamwica.
Muri iyo minsi haje igitero simusiga iwanjye, bagose urugo kuko bemezaga ko FPR yampaga amafaranga. Nyuma baje kunsaba kubabwira ukuri ku byerekeye abatutsi nari mfite mu nzu yanjye n’abandi nahishaga. Icyo gihe nagize intege nke kubera ubwoba, nabashubije ko bose babishe. Barongeye barambaza impamvu hari amafunguro menshi mbabwira ko ari ukwitegura guhunga. Muri icyo gihe nari mfite amaradiyo ane mu nzu yanjye, imwe nayikoreshaga kumva Muhabura, indi nayumviragaho radiyo yakoreshwaga n’interahamwe. Naje kumenya ko FPR yari hafi yacu ubwo nakoze ibishoboka kugira ngo abantu nari mpishe mbageze mu gice FPR yagenzuraga kuko bakiraga abantu kugira ngo baticwa n’interahamwe.
Naje kumenya ko bashakaga gutwika inzu yanjye ngira ubwoba, icyo nakoze nagiye mu nzu ku buriri ndasenga, haje abasirikare benshi iwanjye n’interahamwe twari duturanye nzasabaga ko nazereka aho nahishe abatutsi cyangwa zikandasa. Ubwo umwe yarashe mu kirere, nyuma haje undi arambaza ati “si byo pasiteri”. Nahise mvugira hejuru nti “nibyo nibyo”, mbabwira nti ngaho nimushake mu nzu hose kandi nkabumvisha ko umugore wanjye yapfuye, kubera ko hari interahamwe nahaye amafaranga zabwiraga izindi ko nta batutsi nari mpishe.Ubwo izo nterahamwe zarongeye zinsaba andi mafaranga ndazihakanira, ariko nyuma zakomeje kuyanyaka narazihereje ayo nari mfite.
Hari undi mugabo w’umusaza waje iwanjye ansaba ko namuhisha na we namweretse aho yanyura kugira ngo agere ku ngabo za FPR. Ubwo naramuherekeje tugenda twihishe mu bihuru tugera aho ingabo za FPR zari ziri, twamanitse amaboko ziratwakira nsangayo abandi benshi nahishe.
Ku byerekeye Gacaca, nyuma ya jenoside abakoze ibyaha baragarutse i Nyamata bamwe muri bo bakabeshya kugira ngo batabafunga no kujijisha, byari bigoye kubana na bo. Byari bibaje, bamwe bavugaga ko twafatanyije kwica ariko abasirikare bari banzi nk’umuntu warokoye abandi baramvugiye, ndokora izina ryanjye. Benshi bari banzi ntibyabashobotse, ibyo bashakaga kugeraho ntibyabahiriye kuko abaturanyi n’abo nakijije baramburaniye. Gacaca ni nk’umuti ariko mbere byari bigoye kuyisobanukirwa imbabazi no kuvuga ukuri biraza, bikazatuma ubwiyunge bushoboka.