Valentine Umuratwa

Posted by conwaypg | 9 Jan, 2008
Umuryango wanjye wabaga i Gikondo nari mfite imyaka makumyabiri twari mu kiruhuko. Ndibuka yari ku wa gatatu ndi kumwe na mama na papa nibwo twumvise ko indege y’umukuru w’igihugu bayirashe nijoro. Ubwo twahise twumva amasasu menshi mu mujyi wa Kigali kandi banavuga ko nta muntu wemerewe gusohoka hanze.

Mushiki wanjye na musaza wanjye bahise basimbuka igipangu baragenda, nasigaranye na mama dufata umwanzuro wo guhungira kuri Kuruwaruje (Croix-Rouge) kugira ngo tuticwa.Tugezeyo batubujije kwinjira, ubwo twaheze hanze kugeza ku wa kane tariki ya 8 mata. Muri icyo gitondo twaje kubona abari bashinzwe umutekano wa perezida bari kumwe n’interahamwe. Badutwaye mu matsinda, jye na mama twari mu itsinda ryari kwicwa n’interahamwe. Ubwo nyine zadushize ku murongo zitubwira kuryama hasi, mu kuryama hasi mama yambwiye kuryama mbere maze ajya hejuru yanjye kugira ngo ari we bica mbere. Batangiye kurasa banatera na gerenade, mama yahise apfa amara ye arasohoka, ubwonko bujya hanze.

Ibyo birangiye, amaraso yaratembaga aho hantu hose, ubwo nari nkikijwe n’intumbi. Namaze umwanya ndi mu ntumbi nyuma naje gukambakamba nyura mu ntumbi, ubwo bwari bwije nibwo naje kumva umuntu ambaza ati “uracyariho?” namushubije ngira nti “ndacyariho ariko mama bamwishe”. Bahise bambwira ngo tugende, abantwaye bari abahutu; umupasiteri witwaga Bizimungu n’umugore we. Narababwiye nti “koko dusize intumbi ya mama hano?” Baranshubije ngo “ngwino tugende kuko abo bapfuye byarangiye ibyabo”. Ubwo twahise tugenda hamwe n’abandi barokokeye aho batujyana mu rugo rwabo, naje kumenya ko uwo muryango ufite isano n’uwahoze ari perezida wa repubulika y’u Rwanda jenoside ikirangira.

Ubwo buri gitondo nabonaga umurambo wa mama, nyuma baje kuyitwika icyo nakoze nafashe amashuka ntwikira umurambo wa mama, ndabyibuka yari tariki 15. Ubwo batangiye kuvuga ngo umuhutu bari gusanga ahishe abatutsi bari guhita bamwica. Nanjye ubwo nahise mfata umwanzuro wo guhunga igihe ngeze ku irembo mbona ikamyo yari itwaye abazayirwa iwabo ubwo nahise nyijyamo yanyuraga ku Kacyiru.

Tukigera ku Kacyiru twahasanze bariyeri y’interahamwe zaratubwiye ngo twese tuvemo, imwe muri izo nterahamwe twari tuziranye kuko niganaga na mushiki wayo. Ubwo baramubajije impamvu avugana n’umututsikazi, yahise ababeshya ababwira ko mama ari we mututsikazi papa akaba ari umuhutu. Uko niko narokotse ntibantwaye mu bo bagiye kwica.

Uwo wamvugiye yarongeye arababwira ati “uno mwana nakomeza kugenda wenyine baramwica” bahise bamubwira ngo amperekeze, yanjyanye aho bari barindiye abana bato n’imiryango yabo. Nabaye aho kuko bagenzi be bari bazi ko ndi umuhutu,  Narahagumye iminsi myinshi kugeza igihe ingabo za FPR zafashe Kigali, nyuma naje kumva ko mukuru wanjye yari akiriho i Goma muri Zayire (Kongo y’ubu).  

Uko mbona Gacaca : icyiza cyayo ni kimwe ni uko abarengana barekurwa.

6 Comments and 0 Trackbacks - "Valentine Umuratwa"


    Nice

    Very nice post

    Posted by Coursework am 12 Dec 2008, 06:11

    I must admit very helpful article for students and their professors.

    Posted by Essay writing am 06 Apr 2009, 12:19

    Essays

    I was certainly impressed after
    accepting this text .
    Moreover, as you want
    to memorize concerning this topic and
    pick up a professional
    essay associated with it, click custom essays and
    buy one.

    Posted by Donnie am 24 Jul 2009, 09:56

    Re: Valentine Umuratwa

    Such good bring out should be used at the custom written essays, because that’s not hard to buy essay using the the best term paper writing services.

    Posted by Pasha am 08 Aug 2009, 08:43

    Interesting story

    Yeah indeed very
    considerate for the lector! Most of the posts in the blog
    set in motion with positive discernment... Thanks for the inside story! None of the writing services could arrange such an occasion, all they can do is to make me buy an essay which are not incomparable. The only thing you've got to distinguish trying to make an different work is that you can
    buy a term papers online or
    buy my research paper about whatever.

    Posted by Andrew Lukas am 11 Aug 2009, 04:24

    You are sharing superb clue just about Valentine Umuratwa. Did you use the help of cheap essay writing service.

    Posted by buy essays am 27 Aug 2009, 06:36

 

Add Comment:Tanga igitekerezo:
 authimage