Uko Nyangenzi yarokoye Ernest i Kigali

Posted by conwaypg | 28 Feb, 2008
Nitwa Ernest, muri 1994 nari mfite imyaka 46 kandi nabaga i Byumba,
mfite umugore n’abana. Umuryango wa Nyangenzi warandokoye mu gihe cya
jenoside. Ku itariki ya 6 mata 1994, navuye mu rugo nza  i Kigali ku
bibazo by’akazi nari mfite. Nageze i Kigali ntinze niyemeza kujya
gucumbika kwa Nyangenzi, yari inshuti yanjye ariko cyane cyane inshuti
ya mukuru wanjye. Namusanze ku kazi ambwira ko yihuta ko turi buhurire
mu rugo. Nagiye mu rugo rwe aranyakira nk’inshuti koko, turasangira
nyuma njya kuryama aho banteganyirije. Mbere yo kuryama narimo kunywa
itabi nibwo twumvise ikintu giturika, umugore yaje yiruka kumbaza ko
nabyumvise, musubiza ko nabyumvise. Kubera ko yari atuye hafi y’ikibuga
cy’indege twibwiye ko ari indege iguye kandi koko byari byo. Twumvise
abantu bagendagenda, abandi biruka amasasu menshi yaravugaga,
abasirikari bahise batangira kwica abatutsi no gutwika amazu yabo. Ubwo
twashashe muri koridoro aba ariho turyama twese n’abana.

Mu gitondo, twumvise itangazo rya Minisiteri y’Ingabo ribuza abantu
gusohoka. Ndibuka icyo gitondo imvura yaragwaga. Haje abasirikare babiri
bakomanga ku rugi ariko Ngangenzi yanze kubakingurira, bamennye
ikirahure cy’idirishya batangira kumutuka. Naramubwiye nti kingura mpfe
nk’intwari. Baketse ko ari uwahoze ari umukozi wabo wabareze ngo kuko
iwe hazaga abatutsi. Yarafunguye barinjira bari babiri badutegeka
kwicara hasi, batangira gusaka mu nzu, batoteza umugore we kuko ngo
babonaga asa n’abatutsi. Umwe muri bo yambajije indangamuntu ndayimuha
arareba, arambwira ati abatutsi akanyu kashobotse murashira kuko mwishe
umubyeyi. Naramushubije nti niba bari bwice abatutsi kubera ihanurwa
ry’indege ntacyo nabikoraho. Babwiye Nyangenzi ko bagomba kunjyana
arabinginga abaha n’amafaranga. Ariko ntibanyuzwe bakomeza bavuga ko
bari bunjyane, yahise abaha radiyo yari yarakuye mu Bubirigi. Bahise
bagenda ariko basiga bamubwiye ko abandi bazatwicana.

Nyuma y’ibyo nafashe icyemezo cyo kugenda nkajya kugwa ku gasozi aho
guteza ibibazo. Nyangenzi yaranyingize. Naramubwiye nti uri umuhutu reka
ngende umuryango wawe wo kubizira, sinashakaga ko umuryango wose ubizira
nashakaga gupfa jyenyine. Narasohotse ndagenda, Nyangenzi yarankurikiye
arambyanga, arambwira ati “niba ari ugupfa reka dupfe twese hamwe”.
Yaranyinginze anyumvisha uko turi bubigenze, naremeye ndasigara.
Umuturanyi we wari umusirikare yaraje akomanga ku rugi twanga gukingura
nka mbere, ariko yaje kwivuga turamukingurira atubwira ko avuye i
Bugesera aho yakoreraga akaba ashaka kujyhana umugore we ku babyeyi be
kubera ko ari umututsikazi.

Muri icyo gitondo nagiye kwihisha mu igaraji, ariko nimugoroba, yaraje
amvanayo arambwira ati “si byiza ko uguma mu igaraji twe turi mu nzu,
nihagira ukomanga uzajya usubirayo ujye kwihisha”. Navuye mu igaraji
ndaza turasangira ku meza. Haje kuza itangazo rihamagarira abantu kujya
ku kibuga cy’indege kugira ngo babarinde. Yarambwiye ngo nsigare
n’umukozi we w’umukobwa kubera ko twari dufite indangamuntu yanditsemo
“Tutsi”. Baragiye turasigara ariko bumaze gucya yaraje avuye ku kibuga
ambwira ko bagiye kuza gusaka mu mazu kubera ko bavugaga ko abatutsi
bose bataricwa. Naramubwiye nti reka njye muri parafo, nahise nurira
nkajya manuka nijoro kuryama.

Nyuma y’iminsi itanu, yaraje ambwira ko noneho bagiye kuza gushakira
muri parafo. Hari umwobo wa metero cumi n’eshesatu (16) wagenewe twareti
wacukurwaga Naramubwiye nti reka njyemo abanza kumpakanya ariko aza
kohereza abana ngo barebe mu baturanyi ko ntabatubona kugira ngo mbashe
kumanukamo. Yoherejemo ingazi ariko zikaba ngufi, niyemeje kumanuka ampa
matera n’uburingiti ndamanuka ngenda numva uko umwuka ugabanuka kugeza
aho ingazi zagarukiraga. Bakoreshaga umugozi kunyohereza amafunguro,
amazi n’icyo kwitumamo. Sinabonaga n’ubu ijisho ryanjye ntiribona neza.
Nakoreshaga intoki kumenya icyo bohereje. Nahamaze igihe kirenze ukwezi,
narazamukaga nkagera aho ingazi zigarukira kugira ngo ndambure amaguru
mfate n’umwuka, nkongera ngasubira hasi. Hari mu bihe by’imvura amazi
yaramanukaga akansanga hasi ku buryo nabaga nicaye mu mazi.

Hashize iminsi numvise Nyangenzi akuraho ibyo yatwikiraga ku mwobo,
arahamagara ngo nzamuke ariko imbaraga zari zanshizemo. Narazamutse
ngera aho ingazi zagarukiraga mbura imbaraga pe, ndamubwira nti ndeka
mpfiremo hano. Yanyohereje umugozi wo kwizirika munda arakurura angeza
hejuru, sinabashaga kureba, nasaga n’inyamaswa abana be bararize. Maze
gusubira ibuntu yarambwiye ati “abantu bose bahunze, abana n’umugore
wanjye bagiye kujya iwabo i Butare”, yanze kujyana nabo avuga ko byaba
ari ubugwari kunsiga. FPR yari hafi irwana n’ingabo za Leta, twasigaye
turi batatu Nyangenzi, umukozi we nanjye.

Twagumye mu nzu twihishe akajya agenda kuri bariyeri kugira ngo babone
ko ari kumwe nabo bataza mu rugo. Kubera ko yararwaye diyabeti
bamubwiraga kuryama ariko ntajye mu rugo. Yatahaga mu gitondo abatuka,
ndibuka rimwe yatahanye inyama bamuhaye azijugunya muri twareti avuga ko
ataziha n’imbwa ye kubera ko bari bashimuse inka z’abatutsi. Hashize
icyumeru kimwe, yaraje ambwira ko FPR iri hafi ko agomba kugenda
hakagira umwe muri twe urokoka. Yarambwiye ngo uzarokoka azarere undi.
Naramwinginze ngo tujyane aranga kuko yari azi uko hameze, hari za
bariyeri nyinshi kandi barebaga indangamuntu. Naramwumviye, musaba
kutuvomera amazi no gufunga inzugi mbere yo kugenda. Yarafunze ubwo
nibwo bwa nyuma namubonye, ndizera ko ari mu ijuru.

Uwo mukobwa twasigaranye yari umututsikazi ariko utapfa kubimenya
shebuja yasize amubwiye ko nihagira ukomanga ari we uzajya yiyerekana
akavuga ko ari wenyine. Uwo mukobwa yaje kurwara, nta biribwa twari
dufite twanywaga amazi kugeza igihe FPR yaziye ikatubohora. FPR yaraje
yumva mu nzu harimo abantu umukobwa agenda kureba ababwira ko ari
wenyine, barinjira bareba hose bagera aho nari nihishe nanga gukingura
kugeza ubwo naje kubakingurira, baranyibwira nanjye mbabwira ibyanjye
n’uwandokoye. Naje kumenya ko Nyangenzi yaguye mu nzira kubera ko yari
anarwaye diyabeti, umuryango we uriho twarabonanye nyuma ya 1994. Uko
niko narokotse nkijijwe n’umuryango ntazigera nibagirwa. Mukuru wanjye
wari inshuti magara ya Nyangenzi yaretse inzoga avuga ko inzoga
zaryohaga ari kumwe na Nyangenzi.

Gacaca ni nziza ni ugusaba imbabazi no kubabarira. Ndizera ko ubumwe
n’ubwiyunge bushoboka. Ndi umwe mu batangije club y’ubumwe n’ubwiyunge.
Nigeze kwandikira Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge ko abicanyi bagomba
gusaba imbabazi, bakabona kubarirwa uko niko tuzagera ku bumwe
n’ubwiyunge.

4 Comments and 0 Trackbacks - "Uko Nyangenzi yarokoye Ernest i Kigali"


    Gushimira

    NJYE NAGIRA NGO NKUSHIMIRE KUKO UKO WUMVA UBUMWE N UBWIYUNGE NANJYE NI UKO GUSA INZIRA IRACYARI NDENDE NUBWO TUTAGAYA AHO TUGEZE GUSA NJYE HARI UKO MBIBONA BYARI BIKWIYE KO BONGERA INGUFU MU MACLUB Y UBUMWE N UBWIYUNGE DORE KO USANGA ADAKWIRIYE HOSE NKA AMWE ARWANYA SIDA. NONE NZI NEZA KO IYI NYANDIKO ISOMWA KANDI NABENSHI NANJYE UBU TUVUGANA HAGIYE GUTANGIRA IBIKORWA BYA CLUB NK IYO WASHINZE ARIKO BYABA BYIZA MBONYE INAMA ZANYU
    NI MUGIRE AMAHORO.

    Posted by TWIZIHIRWE Donatien am 29 Jul 2008, 07:08

    kugira neza

    mbanje kubashimira muraho.
    inntambara yabaye ndi umwana ariko utari muto cyane kuko narifite imyaka 12, kera papa yahoraga adushishikariza kubana naba bagenzi bacu neza, papa kera yakunze gukorera mu ntara ubundi twe iwacu ni byumba ariko muzehe wacu yabaye Gisenyi
    Cyangugu Gikongoro hafi imyaka 20 mubyikuri twari abanyarwanda dusabana nabandi baturanyi muri rusange,
    ariko aho papa yitabiye Imana abantu yabanye nabo baradufashije cyane ariko muzehe wacu yitabye Imana 1993
    azizxe ubuwayi kurijye rero igitekerezo cyangwa ubutumwa navuzeho nuko mubuzima bwo muri iy'isi waba uri umusore, umukobwa 'cyangwa abakuze na bubatse,
    ko wajya ugira neza kuko ugira neza ineza ukayisanga imbere.
    yari.
    innocent ndayambaje

    Posted by ndayambaje innocent am 10 Sep 2008, 03:08

    Ubumwe n'ubwiyunge

    Ndasuhuza abanyarwanda bose.

    Genocide yabaye mfite imyaka 25. Nari ngishakana n'umukunzi wanjye ,tudahuje ubwoko. Mu rukundo rwacu nta nubwo twigeze tubazanya ubwoko , byagiye biza buhoro buhoro. Mu biganiro twagioranaga nta na rimwe twumvaga ko hari ubwoko bw'umuntu bwagombye gutuma atotezwa ari nacyo cyatumye njye nawe twiyemeza ko tutazigera tujya mu mitwe ya politique , MRND., FPR, etc. Byose twabonaga neza ko bigamije gutanya abanyarwanda kubera inyungu za bake bashaka ubutegetsi batitaye ku buzima bw'abaturage. Twembi twari dufite phenotype y'abatutsi ariko we ari umututsi njye nkaba umuhutukazi nkurikije ibyo ababyeyi bambwiye. Twanyuze mu bikomeye cyane muri genocide ku buryo nageze ubwo ntungwa n'amasengesho ngo tuzarokoke genocide. Imana rero yaratwumvise turarokoka ariko ibibazo bikomereza mu gihe FPR yafataga ubutegetsi. Natotejwe cyane n'umuryango we ndetse nawe arabyangirwa cyane kugeza ubwo njye nawe twiyemeje guhunga tukigira mu mahanga. Kuva twava mu nRwanda duhunga muri 94 ntabwo turatinyuka gusubira mu rwanda kubera ko umugabo wanjye atinya ko nahasiga ubuzima kandi nzize bene wabo . Abana twabyaranye twasezeranye ko nta numwe tuzabwira ngo uri ubwoko ubu nubu tubabwira ko ari abanyarwanda ko ubuhutu n'ubututsi byatumye abantu bangana b akicana kugeza n'uyu munsi. Iyi commission y'ubumwe n'ubwiyunge igomba gushyigikirwa kuko abanyarwanda badahagurukiye kurwanya amoko n'inzangano ziyarimo nta gihe amaraso atazameneka. Hariho abanyarwanda bafite ibitekerezo bizima by'ubwiyunge ariko mu byukuri ijwi ryabo ntiryumvikana kuko mu bayobora igihugu harimo abagitsimbaraye ku gukoresha ishyamiranya ry'abahutu n'abatutsi kugirango bakomere ku ngoma. Abakuru b'u Rwanda babishatse nuyu munsi bahagarika izo nzangano abanyarwanda bakareshya imbere y'amategeko , bagaharanira kurandura burundu ibyo bibazo kuko nta munyarwanda yaba umuhutu cyangwa umututsi utarababaye cyangwa utariciwe. Ikiruta byose rero ni ukumenya ko Imana yaremye abantu ibakunda kimwe ko idatoranya umurmure ngo ihutaze umugufi, ntabwo rero twebwe abantu twari dukwiye gusubiza hasi abandi cyangwa kubarimbura. Imana izabaza abanyarwanda byinshi ariko aho bigeze abategetsi b'u Rwanda bari bakwiye kwiyemeza kurenganura abanyarwanda.

    Posted by umuhoza am 21 Apr 2009, 14:55

    Ubuhamya buduha icyizere

    Jenoside yabaye mba mu mahanga ariko mama n'abavandimwe banjye bose (4) baba mu Rwanda. Barabishe bose. Ariko mushiki wanjye umwe yashoboye gusiga abana batatu kuri batanu yari yarabyaye. Umwe muri bo yari afite amezi cumi. Yahishwe n'umuhutukazi w'umuturanyi wari ufite uruhinja bangana, nuko akajya abonsa bombi nk'uwabyaye impanga. Yarabahunganye abajyana i Bukavu muri Zaire. Abanyekongo bamwita Mama Mapasha, kubera izo mpanga. Hashize umwaka umwe, umwana yamuhaye Croix Rouge kuko interahamwe zari zimaze kumenya ko atari uwe, zigashaka uko zamuca mu ryahumye zikamwica. Umwana Croix Rouge imushyira muri S.O.S Kacyiru. Niho umugore wanjye yamukuye amuzana iyo twabaga mu mahanga, hashize umwaka n'igice dutahana twese mu Rwanda.

    Ibi mbyandikiye ko iyi neza Nyangezi yagiriye Ernest akamurokora, nyigereranya n'iyo uwo mubyeyi natwe yatugiriye. Agaha ibere umwana w'inyenzi, nkuko babivugaga icyo gihe. Ubu yarahungutse n'umuryango we, uwo mwishywa wanjye nawe ajya kubasura mu kiruhuko. Ubu ni agakumi k'imyaka 16. Abantu beza nk'aba imana izabaduhembere. Sinzi icyakorwa kugira ngo amacakubiri atanya abanyarwanda aranduranwe n'imizi, urwango rushire mu bantu. Ariko mfite icyizere!

    Posted by Emmanuel Havugimana am 05 May 2009, 08:13

 

Add Comment:Tanga igitekerezo:
 authimage