Umulisa's Survival and Her Rescue
Posted by conwaypg | 3 Mar, 2008nagiye gusura inshuti y’umuryango i Kigali yitwaga Mariya yari
umuhutukazi w’inshuti ya mama. Byatangiye indege ya perezida imaze
guhanurwa nari mpamaze iminsi itatu, ndibuka hari mu gitondo ibintu
byari bitangiye kumera nabi nibwo yambwiye ngo nshake ahandi njya muvire
mu nzu, naratunguwe kubyumva kuko ni we nari naje gusura nta wundi muntu
nari nzi i Kigali uretse we. Sinari nzi n’inzira yamvana mu Rugunga
injyana mu Kiyovu. Naramubajije impamvu anyirukanye aransubiza ko ndi
umututsikazi kandi ko abatutsi bahanuye indege ya Habyarimana, ko
ntashoboraga kuguma iwe. Nari namenye ko Habyarimana yahanuwe ariko
numvaga ntaho mpuriye n’ibyabaye sijye wari wamwishe.
Mbere y’intambara ndibuka najyaga mbaza mama impamvu tudafite sogokuru
mubaza impamvu mu muryango w’iwabo nta basaza bahari, igihe cyose
nabimubazaga nabonaga agize agahinda. Maze kugira imyaka cumi n’ine
yarambwiye ngo “ubu warakuze ngiye kukubwira impamvu ntafite data, muri
1963 abategetsi bakoraga amalisite y’abagabo n’abahungu b’abatutsi
bafite hejuru y’imyaka cumi n’ine, nibwo sogokuru wawe yajyanywe
akicirwa ahantu tutamenye”. Byarangoye kubyumva kuko siniyumvishaga
ukuntu umuntu yicwa kubera gusa kuba umututsi, nakomeje kumubaza icyo
bakoze nyuma y’ibyo, ansubiza ko ntacyakozwe kubera ko ari ubutegetsi
bwabikoraga ntaho bari kurega.
Tugarutse muri 1994, nahise nibuka ibyo mama yambwiye ubwo uwo mugore
nari nagiye gusura anyirukaniye anziza kuba umututsi. Nta hantu nari
mfite ho kujya, kuri jye ni nk’aho isi yari indangiranye, nkomeza
ndinginga mubaza nti ese ndajya he? Dore nsisa n’abatutsi mfite izuru
rinini kandi bavuga ko abatutsi bafite utuzuru tureture kuki utandeka
ngo ngume hano koko? Yaranze akomeza kunyibutsa ko abatutsi bishe
umubyeyi wabo, ko byiza namuvira mu maso vuba. Nasohotse mu nzu ye njya
muri twareti aho nasanze undi mugore wo mu Rugunga wari wihishemo, yari
afite ubwoba ambaza icyo nari nje gukora, namushubije ko ndimo kwihisha,
arongera ati “ese ntacyo upfana n’uriya mugore, nti ni inshuti ya mama.
Naramubajije nti ese koko baratwica? Yarambwiye ati “ndabona turi bwicwe
ahubwo byiza icuze ibyaha byawe kugira ngo uramutse upfuye Imana
ikwakire mu ijuru”. Yari afite umwana w’umwaka n’igice wariraga buri
kanya agatera urusaku.
Narahavuye nsubira kwa Mariya arongera aranyirukana. Hafi y’iwe hari
undi mugore w’umututsikazi wambwiye ngo ndeke kwitwara nk’umwana dushake
ahandi twihisha ariko kubera nta ho yari afite twajya nisubiriye kwa
Mariya. Yagiye guhamagara interahamwe ngo zintware kunyica kubera ko
zari zimaze kwica abantu benshi. Haje uwitwa Billy ariko abonye ari jye
aratinya kubera yakekaga ko mfitanye isano na Mariya. Yarantegetse ngo
tujyane, yari yambaye intwaro umubiri wose n’amaraso yuzuye ku myenda
ye. Yarambwiye ngo njyane na we kugira ngo anyereke bagenzi be
batazanyica ariko naramubwiye ngo areke nkarabe aze kugaruka tujyane,
arabyemera. Undi mugore witwa Melania na we wari umututsikazi yarambwiye
ngo karatubanye dushake aho twihisha kuko nagaruka ari butwice. Yari
aziranye n’abantu bo muri kariya gace ariko umugore w’umuhutukazi
twagiye kureba ngo aduhishe witwa Tereza twasanze adahari, turicara
inyuma y’urugi dutegereje ariko dufite ubwoba kubera ko interahamwe zari
kwica abatutsi kandi yari ku manywa. Ikibabaje nasubiye kwa Mariya,
yarambwiye ngo njye kwa Dogiteri Jean ndebe niba bakiriho, nahise njyayo
ako kanya ariko ibyo nasanzeyo Mana sinzi! Byari biranze ukwemera
kwanjye. Bari batemaguye Dogiteri Jean wari umuhutu kubera ko
yageragezaga guhisha umugore we wari umututsikazi, abana n’umugore bose
babishe, amaraso atemba mu ruganiriro. Nkiri kwa Dogiteri nakusanyije
amafoto kubera ko hari umwana umwe wari wabashije kubacika, numvaga
nzayamuha nituramuka tubonanye, ibintu byose bari babisahuye. Nasubiye
kwa Mariya mpa amafoto murumuna we mubwira kuyabika neza kubera ko jye
ngiye gupfa, akazayaha wa mukobwa witwa Irene wo kwa Dogiteri.
Yarayafashe tujya mu rutoki turayataba.
Nasubiye kwa Mariya ambwira ngo nshake isuka nicukurire umwobo wo
kwihishamo, naracukuye ariko kubera nta ngufu nari mfite nageze aho
ndahagarika. Mu gihe natekerezaga aho kujya Melania yaragarutse ambwira
ngo dusubire kwa Tereza turebe niba yagarutse. Ariko ibyago twagize
twasanze adahari, numvaga ntishimiye aho hantu kubera numvaga ijwi
rimbwira ko nimpaguma ndibupfe.
Navuye kwa Tereza ngeze mu nzira nahuye n’interahamwe zishoreye abatutsi
nanjye banshyiramo turagenda duhura na Melania na we baramufata. Tugeze
aho bagombaga kutwicira badutondekaga bakurikije ibiro umuntu afite, jye
nari hagati kubera ko imbere hari abana bafite imyaka iri hagati y’ine
n’icumi. Twari abana benshi twariraga, tugasaba imbabazi tuvuga ko
tutazongera kuba abatutsi. Ndibuka umwana umwe yabwiye se ati kuki
utababwira ko tutazongera kuba abatutsi, ariko se ntacyo yamushubije.
Bahise batangira kurasa bahera ku murongo wa mbere, wa kabiri, jye nari
ku wa gatatu ariko kubera ubwoba bwinshi nahise ngwa hasi, imibiri
y’abapfuye ikangwa hejuru. Mana yanjye!! Naryame mu maraso kugera saa
cyenda z’ijoro. Melania yari yarashwe na we ariko akiri muzima, ubwo
yarahamagaraga “Umulisa wapfuye?”, naramushubije nti oya, ariko amaraso
yanyuzuyeho mu matwi, amazuru n’umunwa, numvaga nanjye bandashe kubera
amaraso yari anyuzuyeho. Twarakambakambye tugera mu gishanga tumesa
imyenda kugira ngo amaraso atuveho. Iteka ryose iyo ntanga ubuhamya
bw’ibyambayeho numva ya maraso umubiri wose.
Twaje gusubira kwa Tereza araduhakanira atubwira ko ari bibi kandi
bigoye. Yanze, twagiye mu gashyamba ariko Melania yavaga amaraso,
twarahagumye akanya ariko twari dushonje, dufite n’inyota cyane cyane we
kubera ko yavaga amaraso menshi. Melania yavuze ko tugomba kuva aho
hantu tukajya kwa Helena aho yari yasize imyenda. Tuhageze yaratubwiye
ngo ntaho yaduhisha kubera ko umugabo we na we yicaga, yazanye ivarisi
Melania ambwira ngo nihitiremo imyenda inkwiye. Ndibuka nahisemo umwenda
mwiza, buri gihe iyo mbyibutse ndiseka kubera ko binyibutsa ubutesi nari
mfite. Tumaze kubona imyenda myiza twasubiye mu gashyamba ariko Melania
ntiyari abyishimiye kuhaguma igihe kirekire, yarambwiye ati “mfite
indangamuntu y’abahutu, ngiye kugerageza kugera i Butare”. Naramubujije
kubera uko uteye ntawukwemerera kugenda barahita bakwica. Yarahatirije
yiyemeza kugenda, ni nabwo namubonye bwa nyuma, ashobora kuba yaraguye
mu nzira.
Nasigaye jyenyine mu gashyamba, ndibuka imvura yaragwaga kandi nari
nshonje, mfite n’inyota, nigiriye inama yo gusubira kwa Helena n’ubwo
umugabo we yicaga, mpageze yaratangaye kubona nkiriho angira inama yo
gusubira kwa Mariya nari naje gusura. Nta kindi nari gukora nasubiye kwa
Mariya, na we yaratangaye kubona nkiriho kubera ko abantu benshi bari
barishwe uhereye igihe nahaviriye. Yarambwiye ati “ngufitiye igisubizo;
byiza wajya kwa Sibomana ushinzwe gutanga indangamuntu ukamubwira ko
wayitaye kandi ukamwumvisha ko uri umuhutukazi”, yaranyoboye ariko mfata
indi nzira.
Ibyago nagize ni uko nahuye na bariyeri iriho interahamwe eshanu,
zimbaza aho navaga n’aho najyaga, narabashubije nti ndi uwo kwa Mariya.
Interahamwe imwe yaravuze ngo “kuki ubeshya abantu bose bo kwa Mariya
ndabazi ni gute ntakuzi, ubwo uri inyenzi”, naramushubije nti ntabwo ndi
inyenzi, arongera ati “uri umututsi”, ndavuga nti oya rwose. Yahise
ambaza uko nitwa, nanjye ndamusubiza nti nitwa Umulisa, yarasetse cyane
ambwira ngo nta muhutu witwa iryo zina, ni ukuvuga ngo uri umututsikazi.
Yarambwiye ngo “byiza bivuge hakiri kare kuko nibigaragara ko uri
kubeshya urahita wicwa ako kanya”, antegeka kwicara hasi areba intoki
zanjye n’amano arangije ati “uri umututsi”, nahise nanjye nemera,
banshira ku ruhande hirya ariko muri bo hari umusaza nabonaga asa
n’abatutsi ndamureba ngo ndebe ko yantabara ariko ntacyo yakoze.
Interahamwe yitwa Ruzindana yantunze imbunda igiye kunyica undi
aramubwira ngo ‘wikwicira uwo mukobwa aho ataza kutunukira kandi nta
n’isuka dufite ngo tumuhambe, byiza mureke hari imodoka yagiye kuzana
abandi batutsi na we arajyamo.”
Hashize umwanya indi nterahamwe yaraje irababaza “bite by’uyu mukobwa”,
barasubiza ngo ndi inyenzi, arongera atarabyemera neza ati “koko uyu
mukobwa ni inyenzi?” Ruzindana yaramushubije ati “ntiwumva ibyo nkubwira
uyu mukobwa ni umututsikazi.” Yahise anyegera ambaza aho navaga n’izina
ryanjye, namubwiye amazina kandi ndi uwo ku Kibuye ahitwa Rubengera,
Imana yanjye na we niho yakomokaga atangira kumvugisha neza, ambaza niba
nzi umupasiteri witwa Nzabahimana, ndamubwira nti uyo ni pasiteri wanjye
kandi umugore we ni inshuti ya mama, Imana yanjye uwo mugabo yari afite
isano n’umugore wa pasiteri. Yasubiye muri bagenzi be abasaba
kumbabarira baremera kuko yarabibumvishije, aragaruka arambwira ngo
bakubabariye. Ako kanya ahita ambaza ngo “ugiye kujya he?” Naramushubije
nti nari ngiye kwa Sibomana ngo ampe indangamuntu y’abahutu, yangiriye
inama yo kutajyayo kubera ko uwo mugabo yicaga abatutsi ahita ambwira
ngo twijyanire ariko sinamwizeye n’ubwo yankuye mu bagenzi be nabonaga
ashobora kumfata ku ngufu. Naramubwiye ngo areke nsubire kwa Mariya
mubwire ko nabuze Sibomana ariko muri jye nateguraga kwisubirira mu
gashyamba kuko niho honyine napfaga kubona umutekano.
Nijoro nasubiye kwa Helena arangaburira arambwira ngo ngiye kuguhisha
umunsi umwe ubundi tuzareba ahandi ujya. Yashakaga kumpisha ariko
umugabo we yaricaga kandi ntiyashakaga ko nicirwa iwe. Yaragerageje
gushaka umuntu wampisha ariko hagati aho nsubira mu gashyamba, ubwo niko
nabonaga n’abantu bahita, naje kubona Buhiri murumuna wa Tereza agira
ubwoba anyemerera ko ari bubwire Tereza akampisha, nijoro Helena yaraje
kumfata anjyana kwa Tereza. Ubwo bampaye icyumba iruhande rw’uruganiriro
ariko interahamwe zaranshakaga kubera ngo zitari zabonye umurambo
wanjye. Nagumye kwa Tereza ibyumweru hafi bitatu nari kumwe n’umuhungu
muto witwaga Mishove nafataga nka musaza wanjye. Rimwe yaraje arambwira
ngo “ndumva uyu munsi ndibupfe”, ndamubaza nti ese ni iki kiguteye
kuvuga ibyo aransubiza ngo arambyiyumvamo. Saa sita z’ijoro zigiye
kugera Mishove yarambwiye ngo akumbuye nyina, ngerageza kumubuza kugenda
ariko aranga, yishwe ajya iwabo n’umuryango we wose uretse umuhungu umwe
wasimbutse imodoka yabatwaraga kubica. Nabwiye Helena ko Tereza
yantegetse kugenda nkashaka ahandi, yaratangaye anyemerera ko ari
bunshakire undi mugore umpisha, uwo mugore yari yemeye kumpisha, yabaga
mu Biryogo ariko kugerayo cyari ikibazo kubera bariyeri zari zihari.
Helena yaransobanuriye uko nagerayo ariko kubera ubwoba narahabuze,
nageze kuri bariyeri mpasanga umusaza arambwira ngo uri inyenzi,
ndamusubiza nti oya rwose. Yarantegetse ngo nicare ariko kubera ko yari
ashaje nahise niruka mbona ko atashoboraga kunkurikira. Nagiye ku rugo
ruri hafi yo kwa Mama Sania nakirwa n’umugabo witwa Emmanuel ambaza aho
nari ngiye, naramubwiye ahita ahandangira. Nagezeyo maze kumusuhuza no
kumubwira izina ryanjye namubwiye ikinzanye ahita ambwira ngo “Umulisa
ntabwo nshoboye kuguhisha”. Nahise numva ncitse intege mbaza Imana nti
kuki ntapfa ko mbona abantu bantererana, ndasohoka ndira cyane, ahita
ampamagara ati Umulisa ndi umuyisilamu kandi ntinya Imana, nkuretse
ukagenda bakakwica Imana yazabimbaza, ngaho ngwino mu nzu.
Maze kwinjira mu nzu nahasanze abantu benshi twari dusangiye ibibazo,
harimo abasaza n’umukobwa wari wahuye n’ibibazo bikomeye kuko yari
yahohotewe afatwa ku ngufu ku buryo yavaga amaraso akaba yari yatewe
n’izindi ndwara. Numvise anteye agahinda ntangira kumwitaho kubera ko
Mama Sania yagendaga gushaka abantu bari batemaguwe ariko bataranogoka.
Ndibuka rimwe yazanye umugabo witwa Minani wari wakomeretse anshinga
kumwitaho, nkamwoza n’amazi ashyushye mu bisebe. Uyu mugabo amaze
kugarura agatege yarambajije icyo mpfana na Mama Sania, mubwira ko ari
umuvandimwe, aravuga ngo “ariko ndabona uri umututsi”, ndamubaza nti ese
ni kuki ushaka kumenya ubwoko bwanjye? Arambwira ngo ni umuhutu w’i
Burundi, mubaza uko yageze mu Rwanda, ansubiza ko yari mu nkambi y’i
Bugesera akaba yarakozweho n’intambara imaze kuhagera. Nakomeje
kumwitaho nk’ibisanzwe ntitaye ku bwoko bwe ariko ubuzima bwe
bwakomezaga kuba nabi, yarambwiye ngo “ngiye gupfana icyaha kibi”,
ndamubaza nti kuki? Arambwira ati “nanga abatutsi”, Mana yanjye we!!
Nahise ngira ubwoba ngira impungenge, arambwira ati “umbabarire nasanze
narabazizaga ubusa, nigiye kuri wowe none nsabye Imana imbabarire icyo
cyaha cyo kwanga abatutsi”, mubwira ko namubabariye, duhana amaboko,
anyemerera ko ansabira Imana ngo inkize.
Icyumweru gishize FPR yahise ifata Kigali, babwira abantu bose ngo bave
mu mazu bajye kuri St André. Mama Sania yaratubwiye ngo tujye kuri St
André asigarana na wa mukobwa wari wahohotewe, twagiyeyo tugumayo kugeza
FPR ifashe Kigali, nsubiye ku Kibuye nasanze abanjye barabishe hasigaye
musaza wanjye muto. Mama yari akiriho ariko kubera yari yarakubiswe
cyane, nagerageje kumuvuza biranga, yaje gupfa nyuma gato y’intambara.
Nagiye muri oruferina, nzana na musaza wanjye.
Gacaca ni nziza kuko iyo abishe bemeye icyaha bagasaba imbabazi bituma
abarokotse bamenya aho amagufa y’ababo bakundaga ari, bakabashyingura mu
cyubahiro. Ariko kandi Gacaca intera kurwara umutwe, cyane cyane iyo
abishe bavuga ibyo bakoze bemye ubona ntacyo bibabwiye, bakanarekurwa
badahanwe. Nanga kujya muri Gacaca kuko iyo ngiyeyo mara icyumweru meze
nabi. Ku bwiyunge bakwiye gushaka irindi jambo bakoresha kubera ko kuri
jye, ubwiyunge bivuga gusangira ibitekerezo, amabanga n’ibindi
ukabisangira n’umuntu wakwiciye abawe. Jye birankomereye wenda ku muntu
waba agifite abo muryango we, sinshobora kugirana ubumwe cyangwa
kwiyunga n’umuntu wanyiciye ababyeyi. Ibi ntibizabaho ni nayo mpamvu
nanze Imana uretse ko naje kuyisaba imbabazi. Impamvu nanze Imana ni uko
umwana wayo atigeze ababazwa nk’uko abatutsi babajwe kubera ko yababajwe
iminsi itatu arazuka ariko abatutsi babaye igihe kirekire. Simvuga ko
hagomba kubaho kwihora ku batwiciye imiryango ariko ubwiyunge
ntibisobanutse. Ndasaba Imana ngo abana banjye ntibazahure n’ibyo nahuye
na byo kubera ko ni nko kuramukanya na shitani, kubera ko abatutsi bari
bameze nk’ihene ukurikije uko bishwe kuva 1959 kugera 1994. Mfite abana
babiri umuhungu w’imyaka cumi n’umwe n’umukobwa w’imyaka itanu.
Nishimiye abana banjye, umuhungu wanjye asa n’umugabo wanjye nkunda
cyane kuruta byose ku isi.
Nyuma yo kuganira na we mu 2007, hagaragaye ko ubuhamya bwa Umulisa
Odette bwasohohotse mu gitabo cya Aegis 2006 cyitwa We Survived:
Genocide in Rwanda - 28 Personal Testimonies
maman kevin icyo nakubwira nuko uri INtWALI kuko uko nkuzi nimico myiza wigirira ntawamenyako byakugendeye kuriya.gusa uzahorane umutima ubabarira.kuko na yezu ajya gupfa yababariye abamwishe.ariko nyine ntukabyibagirwe.
Posted by Uwamurengeye Alfred am 08 Jun 2008, 08:26