Bizimungu Mubarak
Posted by conwaypg | 3 Mar, 2008
Nitwa Bizimungu Mubarak nkaba nzwi ku izina rya Rukushu. Jenoside
yatangiye ndi ku Kicukiro aho nari ntuye. Byari nijoro ubwo natangiye
kumva amasasu ariko sinigeze nsohoka kugeza kare mu museke ubwo
natangiye kurunguruka mu idirishya. Iwanjye habaga umusore witwa Sharile
bakundaga kwita Mututsi, namubajije ibirimo kuba hanze ambwira ko
atabizi ko na we arimo kumva amasasu akabona imodoka za gisirikare
Iruhande y’iwanjye hari kiyosike ubwo nishe urugi ninjyiramo kugira ngo
mpamagare abo mu muryango wanjye numve ko bakiri bazima. Ndi muri iyo
kiyosike nabonye abasirikare bajya ku mugabo witwaga Kanyarwanda no ku
wundi witwaga Inyasi, nari mbazi ko ari abatutsi.
Ako kanya nahise numva amasasu ubwo nibwiye ko barimo kubatera ubwoba
ngo babake amafaranga, sinigeze ntekereza ko babica. Abasirikare bamaze
kugenda nagiye kureba kwa Inyasi ibyabaye. Mana yanjye! Nasanze babishe
amaraso yuzuye hasi, nahise ntaha mpura n’umukozi w’umukobwa wo kwa
Inyasi ari kumwe n’abana batatu atabaza, agerageza kubashakira ubwihisho
mu ngo zo hafi aho ariko ntawamwakiriye ahubwo baramwirukanye.
Aho niho natangiye guhisha abantu, nahise mubwira nti tujyane mu rugo,
hari undi mugabo w’umuturanyi witwaga Inosa wari ufite umugore
w’umututsikazi, batewe n’interahamwe nyuma y’aho gato bashaka umugore
we. Bamusabye amafaranga ariko ntayo yarafite yaje iwanjye muguriza
ibihumbi mirongo ine kugira ngo akize umugore we. Zimaze kugenda yaje
iwanjye ansaba kumuhishira umugore kuko yavugaga ko bari bumwice kandi
nta yandi mafaranga yari afite. Naremeye aramuzana, nyuma y’aho hari
undi mugore wari ufite resitora nakundaga kujyayo nkanabikayo imodoka
yanjye nijoro. Namubonye ari kumwe n’undi mugore n’abana batatu mubwira
kugana iwanye kuko bari abatutsi kandi aho baganaga hari bariyeri
y’interahamwe urambyumva ibyo zari kubakorera. Ubwenge nakoreshaga ni
uko nagendanaga umupanga, interahamwe zabonaga ko turi kumwe nyine mu
kazi kamwe.
Ndibuka rimwe interahamwe imwe yitwa Damiyani cyangwa Benya yambwiye ngo
hari umuryango umwe wo kwa Jerari usigaye ko bagomba kujya kuwica,
naramubwiye nti uravuga umuryango wa Jerari uriya nawutsembye kera,
narababeshyaga. Ubwo nahise nshaka uburyo bwo kujya kubaburira kuko nari
muzi neza yari inshuti yanjye. Ubwo najyanye na Mututsi nigeze kubabwira
tugeze iwe akimbona n’umupanga yarambwiye ati “ndabizi uje kunyica ariko
ubigire vuba mpfe vuba”. Naramuhumurije mubwira ko ntaje kumwica ko ari
inshuti yanjye ahubwo naje kumufasha, ko agomba kuza vuba tukagenda
batahamusanga. Namuhaye igikoti kirekire tujya iwanjye hari hanini
ibyumba byari byinshi, nyuma nagiye gufata abana n’umugore mbajyana
ahantu hatandukanye kugira ngo ntabahisha ahantu hamwe, nabajyanye ku mu
pasiteri witwa Jonata.
Jerari yari mu nzu yanjye namuhaye ibase yo kujya yitumamo kugira ngo
adasohoka, nkajya kumena imyanda nkayigarura. Hari abantu benshi
bageraga no ku ijana, narabagaburiraga ntibyari byoroshye ariko
narabibonaga kubera nakoze muri PAM (Ishami rya Loni rishinzwe ibiribwa)
hari imifuka myinshi y’ibiribwa.
Hageze igihe abayobozi batanga imbunda ku bahutu bo muri ako gace,
nanjye barayimpaye sinarinzi kuyikoresha ariko navuze ko mbizi, kubera
ko akazi kanjye kari ako gutwara imodoka zizana ibicuruzwa biva muri
Kenya biza mu Rwanda. Ibi byose nabikoraga kubera ko numvaga ari
imbaraga z’Imana zinyobora kandi zimpa ingufu. Ibihe byari bibi kandi
ariko ibihe byageze aho ntagishoboye kwakira abandi bantu iwanjye
ntangira kuberekeza aho FPR yari yafashe kugira ngo barokoke kubera ko
aho FPR yari yafashe hatari kure y’aho twari turi ariko nagombaga
gukoresha amayeri kugira ngo abasirikare ba FPR batandasa kubera
narimfite imbunda. Narababwiye ngo bakuremo imyenda yose bagende bambaye
ubusa kandi byaradufashije kubera ko harokotse abantu benshi bagendaga
bakabwira abasirikare ba FPR bakaza kumfasha kubera ko nari mpishe
abantu benshi cyane cyane abatutsi.
Byageze aho interahamwe zankekaga ko mpishe abatutsi, abantu nari mpishe
nabo bararwaraga ariko ntibyari byoroshye kubona imiti. Amahirwe nagize
ni uko iruhande rw’iwanjye hari farumasi na kirinike najyagayo nkazana
imiti n’ibindi bikoreshwa kwa muganga. Narabikoraga n’ubwo ntari muganga
narasomaga nkabyumva nkazanira abarwayi bakanywa.
Kubera ko ndi umuhutu natinyaga FPR kubera ko nibwiraga ko banyica
n’ubwo nabashyiraga abantu nari mpishe. Nafashe icyemezo cyo kugana mu
nterahamwe ariko nza kumenya ko bashakaga kunyica kubera bari bamenye ko
mpishe abatutsi nkaba nkorana na FPR. Mu nterahamwe nari mfite inshuti
yaje kumburira ko bari bunyice ariko nari mfite imbunda kandi benshi
barantinyaga kubera nari umusore ufite imbaraga bigaragara. Natangiye
kugira ubwoba kubera ko ubuzima bwanjye bwari mu kaga. Interahamwe
zaraje zinsaba imbunda ngo zijye kuyikoresha, nta kindi nari bukore
narayitanze, icyari gukurikira cyari ukwicwa ariko Imana ishimwe
inkotanyi zahise zitangira kurasa turatatana ubwo naracitse.
Naje kugera mu mugi mbona imodoka y’umudamu nakoreraga yarambwiye ngo
tugende ku Gisenyi aho nakundaga kujya kuzana ibirayi. Tugeze ku
Gisenyi, umugabo yarankodesheje ngo ngende i Gitarama nzane umuryango we
ku Gisenyi. Nagiye i Gitarama ako kanya ubwo mbwira umuryango w’uwo
mugabo ngo witegure tugende ku Gisenyi ariko iruhande haje abakobwa
b’abatutsikazi banyinginga ngo mbafashe kubera ko bari bwicwe nabanje
kujinjinganya, haje umusaza arambwira ati “bafashe kuko nubasiga
barabica kandi Imana yakwishimira icyo cyiza”, nahise niyemeza kubafasha
ariko umuryango wa wa mugabo nari naje gufata wanze ko mbajyana.
Narawubwiye nti ndabajyana niba mutabishaka muvemo ahubwo ndajyana abo
bakobwa bonyine, bahise babyemera. Tugana ku Gisenyi ariko mu nzira
tugiye kugera mu Ngororero hari ahantu hari bariyeri bari kwica abo
bakobwa babiri. Bwari bwije ubwo nakodesheje inzu icyumweru gahunda yari
iyo gusiga abo bakobwa aho nkagenda ku Gisenyi nkagaruka kubavana aho
ngaho. Maze kugeza wa muryango ku Gisenyi naragarutse mfata ba bakobwa
mbambutsa kuri Goma kubera ko bari bambwiye ko bari bafiteyo
abavandimwe. Mvuye kuri Goma nagiye muri Kenya ngo mbashe gukomeza akazi
kanjye k’ubushoferi, mu gihe ninjiraga muri Uganda inkotanyi zaramfashe
kuko zakoreraga n’i Bugande banzanye mu Rwanda kuko banketse kugira
uruhare muri jenoside. Narafunzwe bakora iperereza basanga nararokoye
benshi bahita bandekura. Umugore wanjye wari umututsikazi yishwe agana i
Cyangugu abana banjye bo turi kumwe. Nyuma naje gushaka undi mugore.
Gacaca kuri jye no ku bandi banyarwanda ni nziza kandi ifite akamaro
kuko yakemuye ibibazo byinshi abishe bakamenyekana. Jye niyemeje guhamya
ibyo nzi byose kandi nkavuga abakoze amarorerwa bose bakica
inzirakarengane. Ku mutekano wanjye, kenshi nahuye n’abantu bakantera
ubwoba kubera ko navuze abavandimwe babo ariko nababwiye ko nta bwoba
kuko ibyo bakoze bitari ibya kimuntu. Nabimenyesheje abayobozi nizera ko
bazaturinda.
Ku bwiyunge ntibyoroshye ariko urebye aho tugeze, Leta yakoze byinshi
ubu abanyarwanda bahugiye mu majyambere y’igihugu cyabo ntabwo
batekereza kwihorera.
Bizimungu Mubarak yatangaje ko yarokoye abantu barenga mirongo irindwi
kandi benshi bajya babonana.