Utarashatse kwivuga izina yafashije gukiza abatutsi 15

Posted by conwaypg | 3 Mar, 2008
Nari mfite imyaka makumyabiri n’umunani igihe jenoside yatangiraga, nta
mafaranga nari mfite ubwo nahise niyemeza kujya mu rugo i Gitarama. Ndi
mu nzira ngana i Gitarama twabhuye na bariyeri nyinshi, batubaza impamvu
tugiye aho kujya kurwana na FPR, narababeshye ko twari tugiye gushaka
amafaranga kandi ko twari bugaruke. Ndibuka baraduhagaritse kuri
bariyeri ku Kamonyi ngo duhambe abo bari bamaze kwica, mbibonye nabaye
nk’urimo kurota kubera ko sinkunda kubona amaraso. Twaje gukomeza ngera
mu rugo, hafi y’abantu bose bo mu muryango wanjye bari bahari abandi
baje kudusanga banyuze iya Bugesera bava Kigali.

Hashize iminsi ibiri abatutsi batangiye guhungira mu rugo cyane cyane
abari inshuti z’umuryango wacu, bazaga umwe umwe bavuga ko interahamwe
zica ababo. Twarabakiriye duhisha abagera kuri cumi na batanu. Umuryango
wacu wari wubashwe muri ako gace kubera data kandi akaba yari anafite
abana bize. Iyo niyo mpamvu bataduteraga kenshi n’ubwo hari abavugaga ko
duhishe abatutsi, ibi byatumye batadutera, indi mpamvu ni uko
n’interahamwe nyinshi zari zarakoze mu rugo.

Benshi mu bari mu rugo bari inshuti z’umuryango, inshuti z’inshuti zacu,
ubwo naje kubwirwa n’umugabo umwe ko ku rusengero rw’abaporoso hari
abantu kandi bicwaga mu matsinda, kandi ko abaharokokeye bari bwicwe na
bo, twagiyeyo mu ma saa sita z’ijoro dukwepa bariyeri, turabazana,
tubahisha mu rugo abandi tubashakira aho bihisha mu baturanyi kubera ko
tutashoboraga kubahisha bose. Twarabagaburiga abari ku baturanyi
tukabasura. Iyo interahamwe zazaga twarabimuraga tukabajyana iwacu
cyangwa mu baturanyi bitewe n’aho bari busake, ibyo twabikoze mu gihe
kigera ku mezi atatu. Kubera ibintu byarushaga kuba bibi, twacukuye
imyobo dushyiraho ibiti turenzaho igitaka dutegura ubwihisho bw’abo
bantu bacu.

Rimwe umukozi wo mu rugo yavuze uko bimeze mu rugo, ntituzi niba
yarabivuze abishaka cyangwa yarabaraga inkuru bisanzwe ariko abandi
bantu muri bo baje kutubwira ko bari budutere. Tumaze kubimenya,
twariteguye ku buryo batamenya ko hari umuntu duhishe, hari ubwo
twanahamagaraga interahamwe ngo zize zisake kugira ngo tuvaneho
urwikekwe ariko ntibatwizeraga bahise bongera batangira kuvuga ngo
interahamwe zo mu gace kacu zatwihoreye ko bazazana interahamwe zo mu
Ruhango n’i Gitarama. Barabikoze ariko ntibigeze baza mu rugo sinzi niba
ari uko twari dutuye kure ya kaburimbo.

Imana ishimwe abantu bacu bose bararokotse kugeza ubwo FPR yaziye. Hari
umugabo wari warahungiye i Kabgayi yamenye ko duhishe umugore we ni we
wazanye n’inkotanyi. Byari ibohorwa, inkotanyi zaduhaye amabwiriza
zitwereka inzira, zabohoye abandi bari mu myobo no muri za parafo.
Twagiye i Bugesera nyuma tujya i Kigali. Benshi mu bo tuvukana biberaga
i Kigali, twajyaga mu rugo mu mpera z’icyumweru. Twakijije abantu cumi
na batanu abo twohereje mu baturanyi ni umunani.

Twakijije abo bantu kubera ko mu muryango wacu tudakunda ibintu
by’amacakubiri, nguhaye urugero, iyo abatutsi bahagurutswaga mu ishuri
numvaga ari akarengane. Umuryango wanjye wari ufite inshuti nta vangura,
nta gitekerezo cy’amacakubiri nari mfite na gato n’umuryango wanjye ni
uko. Niba twaragikoze nk’umuryango ni uko twarezwe. Nakundaga kumva
radiyo Muhabura na RTLM, numvaga ukuri aho kuri kandi ndi n’umukirisitu
sinkunda no kubona inyamaswa yicwa ibaze rero kubona ikiremwamuntu
cyicwa, bibi kurusha rero jye nica umuntu.

Kuri Gacaca, ndayizera, ni inzira izatugeza ku kuri. Guverinoma
irababarira ibyaha, ndashaka kureba ejo hazaza, muri make ni byiza ariko
haracyari byinshi byo gukorwa. Ijambo ubwiyunge riragoye urabona abantu
barafungurwa bakongera bagakora bya byaha nyine, ukibaza ese koko
bakwiye imbabazi ?! Abarokotse baracyababara, mu muryango munyarwanda
hari abantu babiri abashaka kubana neza n’intagondwa. Ndumva ubwiyunge
bugenda neza iyo abantu bari mu mashyirahamwe.

1 Comments and 0 Trackbacks - "Utarashatse kwivuga izina yafashije gukiza abatutsi 15"


    weqeqwqe

    Kuri Gacaca, ndayizera, ni inzira izatugeza ku kuri. Guverinoma
    irababarira ibyaha, ndashaka kureba ejo hazaza, muri make ni byiza ariko
    haracyari byinshi byo gukorwa. Ijambo ubwiyunge riragoye urabona abantu
    barafungurwa bakongera bagakora bya byaha nyine, ukibaza ese koko
    bakwiye imbabazi ?! Abarokotse baracyababara, mu muryango munyarwanda
    hari abantu babiri abashaka kubana neza n’intagondwa. Ndumva ubwiyunge
    bugenda neza iyo abantu bari mu mashyirahamwe.
    wow powerleveling: http://www.coolingame.com
    wow power leveling: http://www.coolingame.com
    world of warcraft power leveling: http://www.coolingame.com
    wow powerleveling service: http://www.coolingame.com

    Posted by wow powerleveling am 22 Oct 2008, 00:06

 

Add Comment:Tanga igitekerezo:
 authimage