How a Congolese couple rescued young children.

Posted by conwaypg | 1 Aug, 2008
How a Congolese couple rescued young children.
 
Mu rwego rwo gukunda igihugu na bagituye mugihe u Rwanda rwari mu bihe bibi  byʼubwicanyi bwa jenoside ubwo abari abahutu bicaga abatutsi hari bamwe bashoboye guhisha abaturanyi babo bahigwaga.
Ni muri urwo rwego umwe mu bari abo bashoboye guhisha abahigwaga ni murugwego uwitwaga Mukaneza Adeliana n'umugabo we w'umunyenkongo bari batuye mu murenge wa Gikondo yagaragaje uburyo yabikoze nk'uko bisangwa hari uwo Mukaneza Adeliana ubu afite imyaka 62 yʼamavuko, ngo ubwicanyi butangira mu 1994 yari afite umugabo wʼumuzayirwa.
Kubera umugabowe utari umunyarwanda bizwi , niyo mpamvu bashoboye kubifatanya nʼumutima wa kimuntu bari bafite bityo bashobora gushaka uburyo bahisha bamwe mu baturanyi bahigwaga nʼinterahamwe.
 Ubwo  ngo nabo bari bikingiranye mu nzu kubera ubwicanyi bwarimo kuba, ngo babonye abana bʼumuturanyi babirukankana kubica bashakisha uko babakiza. Umwana umwe wʼumuturanyi yirukanse agana aho bari bihishe, umugabo we akinguye idirishya abona interahamwe imuri nyuma nʼumupanga ihita imufata imutwara aho yari yarambitse abana benshi bategereje kwicwa.
   Nyuma, abo bana baje gutemwa ariko uwo mwana wʼumuturanyi nʼabandi bake ntibashoboye gupfa. Ibyo byatumye we nʼumugabo we bagenda bafata uwo mwana nʼabandi,bahita bafatahamwe inzira bajya gushaka aho bahungira.
   
Bageze mu kiyovu, interahamwe zabajije umugabo we impamvu atica umugore we kuko ngo yari umututsi, ariko arokorwa nʼuko umugabo we yari yaramushakiye irangamuntu yʼabahutu.
   Nyuma yo kubahagarika mu kiyovu nʼabo bana bari bashatse kurokora, ngo bemerewe gukomeza nʼurubyaro rwabo, ariko ngo bageze mu gakinjiro barongera basubizwa inyuma bajyanwa aho bitaga kwa padiri ari naho bavuye basubira imuhira.
   
Umugabo we hamwe nʼumwana we umwe ariko ngo ntibashoboye kurokora. Umugabo we bahunze yibuka iradiyo yasize mu rugo ashaka gusubirayo.
Umugabo we yaranze asubirayo kuzana iradiyo ye barategereza baraheba yarishwe,naho umwana we wʼumuhungu wari wagiye gushaka se na we ngo kugeza ubu ntibazi irengero rye.
Uwo mwana bashoboye kurokora wʼumuturanyi ise baramwishe, nyina baramwica atwite, umwana wabo mukuru  wari mu mwaka wa kane w'amashuri abanza  baramwica na barumunabe babiri (2) bandi barabica babatemaguye.
   Mu byo yavuze byatumye batamwica kandi yari umututsikazi, ngo ni uko yari yarashatswe nʼumunyamahanga, kandi ngo aho agiye akamufata akaboko nʼabana be ariko ngo baramuhigaga.
Ikindi ngo umugabo we yari yaramushakiye irangamuntu yʼabahutu kugira ngo atazajya ahura nʼibibazo.
     Yashoje avuga ko guhisha abantu byari inshingano zabo interahamwe zari za bamaze kandi nʼaho kubahisha hose zihazi kandi zihagera kandi imana niyo yabikoze kuko ntibyari byoroshye nagato.

 

ku bijyanye na Gacaca, yavuze ko ari uburyo bwiza bwo kurenganura no gushyira ahagaragara ibyakozwe mu gihe cy'intambara ndetse n'ababikoze bakagaragara abo bihamye bakabihanirwa abo bidahamye bagahanagurwaho ibyaha.

 

Ibikorwa  bya Gacaca bikorwa ngo neza, ariko kandi ngo hariho bamwe bakibihohoterwamo kubera ubuhamya batanga, ariko ngo Leta igakomeza kubishyiramo ingufu ibirwanya ngo bitaba nko mu bihe byashize by'ubwicanyi.

1 Comments and 0 Trackbacks - "How a Congolese couple rescued young children."


    N'abanyamahanga baturushe gukunda benewacu koko?

    Iriya couple yagize umutima wa kimuntu Imana irinde abasigaye. Gukiza umuntu kiriya gihe byasabaga ubutwari bukomeye, noneho kuba uri umunyamahanga harimo ingaruka zirushijeho. Kuko bakwicanaga n'abo uhishe. Ariko buriya bariya bahutu bahisemo kiriya gikorwa cyo kwica gute koko? Niyo solution babonaga bafite yonyine? Babonaga se ariyo ijyanye n'ikibazo cyari gihari? Ndabyibaza bikanyobera ariko nkabibonamo n'ubwenge buke bwo kutamenya igisubizo kijyanye n'ikibazo ufite kandi igisubizo kizaramba.

    Posted by Sylvie Kanyemera am 05 Aug 2009, 02:35

 

Add Comment:Tanga igitekerezo:
 authimage